Yemwe bene Isiraheli!1 Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’Intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuze iryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi mube ari Njye njyenyine mutinya.