Muri ba bandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati “Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve”; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati “Turumvise kandi turumviye”, (bakanavuga bati) “Twumve kandi utwihanganire”; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake.