Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abanaswara?1 Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?” Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu gitabo cye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.