Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigishe igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeze (ibakura mu ibangikanyamana n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Nyiricyubahiro gihebuje, Nyirubugenge buhambaye.