Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa ba bandi batatu1 bari barasigaye inyuma (batagiye ku rugamba bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri We. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.