Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa” -nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse- “kandi umuhungu si nk’umukobwa, 1 kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwose ndamukuragije n’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitani wavumwe.”