Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) “Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, imfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho iswala1, kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe.”