Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu1 na Saluwa2, (tubabwira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye,” (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bagiriye nabi ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.