Entrar
Entrar
Entrar
Selecione o idioma

Fussilat 41:36 واما ينزغنك من الشيطان نزغ فاستعذ بالله انه هو السميع العليم ٣٦

Página 480 · Juz 24

وَإِمَّا
يَنزَغَنَّكَ
مِنَ
ٱلشَّيۡطَٰنِ
نَزۡغٞ
فَٱسۡتَعِذۡ
بِٱللَّهِۖ
إِنَّهُۥ
هُوَ
ٱلسَّمِيعُ
ٱلۡعَلِيمُ
٣٦
Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri (Allah) ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Continue lendo

Leia Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

The Virtue of calling Others to Allah

وَمَنْ أَحْسَنُ قَوْلاً مِّمَّن دَعَآ إِلَى اللَّهِ

(And who is better in speech than he who invites to Allah,) means, he calls the servants of Allah to Him.

وَعَمِلَ صَلِحاً وَقَالَ إِنَّنِى مِنَ الْمُسْلِمِينَ

(and does righteous deeds, and says: "I am one of the

…

The Virtue of calling Others to Allah

وَمَنْ أَحْسَنُ قَوْلاً مِّمَّن دَعَآ إِلَى اللَّهِ

(And who is better in speech than he who invites to Allah,) me

…
Visualizar Tafsirs

Leia no contexto

33. Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wa wundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu).” 34. Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara. 35. Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye ba bandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye. 36. Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri (Allah) ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje. 37. No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah We wabiremye, niba koko ari We wenyine mugaragira. 38. Ariko nibibona (bakanga kugaragira Allah), bamenye ko abari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato. 39. No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu. 40. Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora. 41. Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe. 42. Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane. 43. Nta byo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe Intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirimbabazi, akaba na Nyiribihano bibabaza. 44. Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati “Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?” (Allah ati) “Ese yaba itari mu Cyarabu igahishurirwa Umwarabu?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho ba bandi batayemera, amatwi yabo yarazibye ndetse n’imitima yabo yuzuye umwijima (ntibashaka kuyisobanukirwa). Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu kure.”

- The Rwanda Muslims Association team

Continue lendo

Anotações e reflexões

Você não tem anotações ou reflexões sobre este versículo.

Notes placeholders

Mantenha-se conectado ao Alcorão ❤️

Breves lembretes significativos para recomeçar, refletir e manter a conexão com o Alcorão.

Leia, ouça, pesquise e reflita sobre o Quran

Quran.com é uma plataforma confiável usada por milhões de pessoas em todo o mundo para ler, pesquisar, ouvir e refletir sobre o Alcorão em vários idiomas. Ela oferece traduções, tafsir, recitações, tradução palavra por palavra e ferramentas para um estudo mais aprofundado, tornando o Alcorão acessível a todos.

Como uma Sadaqah Jariyah, o Quran.com se dedica a ajudar as pessoas a se conectarem profundamente com o Alcorão. Apoiado pela Quran.Foundation , uma organização sem fins lucrativos 501(c)(3), o Quran.com continua a crescer como um recurso gratuito e valioso para todos, Alhamdulillah.

Navegar
Casa
Rádio Quran
Recitadores
Sobre nós
Desenvolvedores
Atualizações de produtos
Comentários
Ajuda
Doar
Nossos Projetos
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Projetos sem fins lucrativos de propriedade, administrados ou patrocinados pela Quran.Foundation
Links populares
Duas do Alcorão
Versículo do Alcorão do dia
Ayatul Kursi
Surah Yaseen
Surah Al Mulk
Surah Ar-Rahman
Surah Al Waqi'ah
Surah Al Kahf
Surah Al Muzzammil
Mapa do sitePrivacidadeTermos e Condições
© 2026 Quran.com. Todos os direitos reservados
Contribuir