Log masuk
Log masuk
Log masuk
Pilih Bahasa

Hud 11:47 قال رب اني اعوذ بك ان اسالك ما ليس لي به علم والا تغفر لي وترحمني اكن من الخاسرين ٤٧

Halaman 227 · Juz 12

قَالَ
رَبِّ
إِنِّيٓ
أَعُوذُ
بِكَ
أَنۡ
أَسۡـَٔلَكَ
مَا
لَيۡسَ
لِي
بِهِۦ
عِلۡمٞۖ
وَإِلَّا
تَغۡفِرۡ
لِي
وَتَرۡحَمۡنِيٓ
أَكُن
مِّنَ
ٱلۡخَٰسِرِينَ
٤٧
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.”
Teruskan Membaca

Baca Tafsir

Ibn Kathir (Abridged)

A Return to the Story of the Son of Nuh and mentioning what transpired between Nuh and Allah concerning Him

This was a request for information and an inquiry from Nuh concerning the cirumstances of his son's drowning.

فَقَالَ رَبِّ إِنَّ ابُنِى مِنْ أَهْلِى

(and said, "O my Lord! Verily, my son is of

…

A Return to the Story of the Son of Nuh and mentioning what transpired between Nuh and Allah concerning Him

This was a request for information and an i

…
Lihat Tafsir

Baca dalam Konteks

42. Ubwo (ya nkuge) yari ibatwaye hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, Nuhu yahamagaye umuhungu we wari witaruye ati “Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi.” 43. (Umuhungu we) aravuga ati “Ndahungira ku musozi undinde amazi.” (Nuhu) aravuga ati “Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka).” Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye. 44. Maze isi irabwirwa iti “Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Nawe wa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi. Nuko havugwa imvugo igira iti “Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana!” 45. Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni na we Mucamanza usumba abandi.” 46. (Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.” 47. (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.” 48. Arabwirwa ati “Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) mu mahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho no ku bantu bazakomoka ku bo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho.” 49. Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere (y'ihishurwa) ry’iyi (Qur’an). Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri iherezo (ryiza) rizaba iry’abagandukira (Allah).

- The Rwanda Muslims Association team

Teruskan Membaca

Nota dan Refleksi

Anda tidak mempunyai sebarang nota atau renungan tentang ayat ini.

Notes placeholders

Kekal Terhubung dengan Al-Quran ❤️

Peringatan ringkas yang bermakna untuk menetapkan semula, merenung dan kekal terhubung dengan al-Quran.

Baca, Dengar, Cari, dan Renungkan Al-Quran

Quran.com ialah platform dipercayai yang digunakan oleh berjuta-juta orang di seluruh dunia untuk membaca, mencari, mendengar dan merenung Al-Quran dalam pelbagai bahasa. Ia menyediakan terjemahan, tafsir, bacaan, terjemahan perkataan demi perkataan, dan alat untuk kajian yang lebih mendalam, menjadikan al-Quran boleh diakses oleh semua orang.

Sebagai Sadaqah Jariyah, Quran.com berdedikasi untuk membantu orang ramai berhubung secara mendalam dengan al-Quran. Disokong oleh Quran.Foundation , sebuah organisasi bukan untung 501(c)(3), Quran.com terus berkembang sebagai sumber percuma dan berharga untuk semua, Alhamdulillah.

Navigasi
Halaman Utama
Radio Al-Quran
Qari
Tentang Kami
Pemaju (Developers)
Kemas kini produk
Maklum balas
Bantuan
Derma
Projek Kami
Quran.com
Quran For Android
Quran iOS
QuranReflect.com
Quran.AI
Sunnah.com
Nuqayah.com
Legacy.Quran.com
Corpus.Quran.com
Projek tanpa untung yang dimiliki, diurus atau ditaja oleh Quran.Foundation
Pautan yang di gemari
Doa-doa daripada Al-Quran
Ayat Al-Quran Hari Ini
Ayatul Kursi
Surah Yaseen
Surah Al Mulk
Surah Ar-Rahman
Surah Al Waqi'ah
Surah Al Kahf
Surah Al Muzzammil
Peta lamanPrivasiTerma dan Syarat
© 2026 Quran.com. Hak cipta terpelihara
Sumbangan